Uruyange rwizeye intsinzi muri 'East Africa Got Talent'

Uruyange

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Uruyange rigizwe n'abana bari hagati y'imyaka 6 na 11 b'itorero Intayoberana ryo mu Rwanda
Yatangajwe

Itsinda ry'abana babyina imbyino gakondo nyarwanda bitwa Uruyange, bari mu bageze mu kiciro kibanziriza icya nyuma (1/2) cy'irushanwa rya 'East Africa Got Talent' riri kuba ku nshuro ya mbere muri aka karere.

'Got Talent' ni amarushanwa aca kuri za televiziyo (reality TV show) yo kugaragaza impano nta vangura, yatangijwe mu 2006 n'umwongereza Simon Cowell.

Mu 2014 igitabo cya Guinness World Records cyanditse ko ibiganiro bica kuri televiziyo by'iri rushanwa aribyo biganiro bigaragaza ibintu by'ukuri birusha ibindi byose byabayeho kwamamara.

Ku nshuro ya mbere byaje mu karere k'ibiyaga bigari batoranya abafite impano muri Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda bakarushanyiriza hamwe.

Amashusho y'irushanwa bakoze yafashwe mu kwezi gushize kwa karindwi i Nairobi muri Kenya, yarekanywe icya rimwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru kuri televiziyo zimwe na zimwe zo muri ibi bihugu.

Uruyange muri 'demi finale'

Abafite impano zinyuranye bagaragaye imbere y'abakemurampaka Jeff Koinange ukora ibiganiro kuri televiziyo muri Kenya, umunyamuziki Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Gaetano Kagwa wo muri Uganda wamenyekanye cyane ubwo yari muri Big Brother Africa ya 2003 na Makeda Mahadeo ukora ibiganiro kuri televiziyo mu Rwanda.

Mu bahawe uburenganzira bwo kujya mu kindi kiciro kubera impano zabo, harimo abana b'abakobwa batanu n'umugore ubaterera akanavuza ingomba bari kubyina, berekanye ubuhanga mu kubyina.

Bishimiwe n'aba bakemurampaka n'abantu bari batumiwe muri iki gikorwa ubwo amashusho yafatwaga.

Kayigemera Sangwa Aline niwe mutoza w'aba bana, ni nawe ubaterera indirimbo akanabavugiriza ingoma. Uyu asanzwe ari nawe muyobozi w'Itorero Intayoberana rizwi cyane mu mbyino gakondo mu Rwanda.

Madamu Kayigemera avuga koi torero ayoboye rifite ikiciro cy'abana bagera ku 100 nabo ritoza bitwa Uruyange, bari hagati y'imyaka itandatu na 11. Muri aba niho batoranyijwemo abaseruka.

Kayigemera avuga ko nyuma yo gutsindira kujya mu kiciro kibanziriza icya nyuma ubu batashye mu Rwanda aho bari kwitegura ngo bazagere kure hashoboka.

Ati: "Birashimishije cyane kuba abana bari kwereka amahanga umuco w'igihugu cyacu mu mbyino. Twizeye ko tuzakomeza no mu kiciro cya nyuma kandi dufite amahirwe kuko ibyo dukora bitandukanye n'iby'abandi".

Usibye aba bana b'uruyange, abandi bakomeje barimo umunyarwanda Fidel Fle waririmbye anacuranga umurya wa 'guitar' indirimbo y'igifaransa.

By'umwihariko ariko, umukobwa witwa Leyna Kagere w'imyaka irindwi ukomoka muri Uganda abakemurampaka bamuhaye uburenganzira bwo guhita ajya ku kiciro cya nyuma kubera ijwi rihebuje ubwo yaririmbaga indirimbo 'One day at a time' ya Lynda Randle.

Kayigemera avuga ko mu kwezi kwa cyenda aribwo bazasubira i Nairobi guhiganwa mu kiciro kibanziriza icya nyuma.

Biteganyijwe ko 'finale' ya East Africa Got Talent izaba mu kwezi kwa cumi. Abateguye iri rushanwa bavuga ko uzaryegukana azahembwa $50,000 (ni hafi miliyoni 46 y'u Rwanda).