Inteko nshingamategeko mu Rwanda yemeje itegeko risaba impamyabushobozi ya Kaminuza ku bigisha iyobokamana

Ahavuye isanamu, Getty Images
Inteko ishingamategeko y'u Rwanda yemeje ku bwiganze busesuye itegeko risaba abantu bigisha iyobokamana kuba barabyize kugeza ku rwego rwa Kaminuza
Mu ngingo 50 zigize iri tegeko iyakunze kugarukwaho cyane ni iya 20 itegeka ko uwigisha ijambo ry'Imana agomba kuba yarabiminurije ku rwego rwa Kaminuza .
Ni ingingo itaravuzweho rumwe bamwe basanga leta yarakabije kwinjira cyane mu bireba amadini.
Hari abasanga iyobokamana ari ubumenyi bwihariye kenshi buturuka ku mpano idatangirwa mu ishuri.
Cyakora hari n'abandi basanga iyobokamana ari ubumenyi kandi bukaba bufite aho bwigirwa.
Kuba hari amashuri akomeye atanga ubu bumenyi ngo ni uko byateganywaga ko hazakenerwa abigisha ubumenyi bujyanye n'iby'Imana kandi bugomba gutangwa n'inzobere muri byo.
Umutungo w'amasengero
Ikibazo cy'umutungo ukoreshwa n'amadini na cyo ni kimwe mu bivugwa ho cyane muri iri tegeko.
Itegeko rivuga ko amadini cyangwa imiryango ishingiye ku kwemera igomba kugaragaza aho ikura umutungo utuma ibaho.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umutungo umwe uturuka ku maturo atangwa uko abayoboke baje gusenga.
Gusa hariho n'impano z'Amafranga zo itegeko risaba ko zigomba kugaragarizwa inkomoko kandi zikabikwa kuri konti ya banki izwi.
Aho gusengera
Ku birebana n'ahantu ho gusengera, itegeko rivuga ko ari mu nyubako zagutse kandi zifite umutekano n'isuku.
Insengero zigomba kugira uburyo bwo gukumira amajwi y'abasenga ntabangamire abaturiye ahasengerwa.
Hakurikijwe iri tegeko kandi ntibyemewe gusengera ahantu hashobora guhungabanya umutekano w'abayoboke nko mu buvumo, ku misozi no mu butayu.
Hari n'ibindi byakorwaga n'abasenga, nko kwiyiriza ubusa, itegeko rishya rifata nk'icyaha kuko na byo bishobora kubangamira umutekano w'abasenga.










