Hatangajwe itariki y'urubanza rwa Khalid Sheikh Mohammed ushinjwa gucura umugambi w'ibitero byo ku itariki ya 11/9 byibasiye Amerika

Ahavuye isanamu, HO/AFP via Getty Images
Khalid Sheikh Mohammed, ushinjwa gucura umugambi w’ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri (9) mu 2001 byibasiye Amerika, azaburanishwa muri Kamena (6) mu mwaka wa 2028, nyuma y’imyaka irenga 25 habaye icyo leta y’Amerika yise “igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cya mbere kibi cyane gikorewe ku butaka bw’Amerika mu mateka ya none”.
Umucamanza wa gisirikare yanzuye ko urwo rubanza ruzatangira mu myaka ibiri iri imbere kuko itariki yo mu mwaka wa 2027 abashinjacyaha bashakaga iri bugufi cyane.
Mohammed yari yarageze ku masezerano n’ubushinjacyaha, aho yari kwemera icyaha, na we akemererwa kuzaburanishwa mu rubanza rudateganywamo igihano cy’urupfu, ariko urukiko rw’ubujurire rwo ku rwego rw’igihugu rwanze ayo masezerano ku mpeshyi yo mu mwaka ushize.
Uyu watawe muri yombi mu mwaka wa 2003, afungiye muri gereza ya Guantanamo Bay guhera muri Nzeri (9) mu mwaka wa 2006.
Mbere, Mohammed yavuze ko yateguye “kuva kuri A kugera kuri Z” icyo gitero cyo ku itariki ya 11 Nzeri (9) mu 2001.
Ku wa gatatu, Liyetona Koloneli (Lt Col) Michael A Schrama, umucamanza wo mu ngabo z’Amerika zirwanira mu kirere, yanzuye ko urwo rubanza rwa Mohammed n’abandi batatu bashinjwa hamwe na we ruzatangira ku itariki ya 5 Kamena (6) mu 2028.
Izindi nkuru wasoma:



