Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

IKIBIRIRAHO, Iran ivuga ko yiteguye guhangana n’ibyo Amerika yise “igitero gikomeye kurusha ibindi byose mu by’ubukungu”

Iran ivuga ko ifite gahunda y’imyaka ibiri yo guhangana n’ibihano by’ubukungu byagutse byafashwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko Amerika itangaje icyo yise “ibihe bikomeye by’ubukungu” kuri Iran, ndetse ikaburira n’abayishyigikiye.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana, Gildas Yihundimpundu na Latifa Mutesi

  1. Ubushinwa bwaburiye ko buzarengera inyungu zabwo nyuma yuko Amerika yaguye ibihano kuri Iran

    Ubushinwa bwasezeranyije kurinda inyungu zabwo nyuma yuko Amerika itangaje gahunda zo kwagura ibihano byo mu rwego rw’ubukungu kuri Iran n’abafatanyabikorwa ba Iran mu bucuruzi, barimo na Beijing.

    Lin Jian, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yavuze ko Ubushinwa bwamaganye icyo yise “ibihano binyuranyije n’amategeko by’uruhande rumwe” ndetse ko Ubushinwa buzafata “ingamba zose za ngombwa” mu kurengera uburenganzira bwabwo.

    Ibi bibaye nyuma yuko ku wa mbere Minisitiri w’imari w’Amerika Scott Bessent atangaje ingamba nshya, akaburira ko igihugu icyo ari cyo cyose kizakorana mu buryo bw’imari na Iran kizashyirwa mu kato.

    Ubushinwa ni cyo gihugu kigura ibikomoka kuri peteroli bya mbere byinshi cyane bya Iran, nubwo ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwagabanutse kuva Amerika ibujije urujya n’uruza ku byambu bya Iran.

    Lin yagize ati: “Ubufatanye hagati y’Ubushinwa na Iran buri gihe bukorwa mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga ndetse ntibukwiye kwivangwamo cyangwa ngo buhungabanywe.”

    Minisitiri Bessent yasobanuye izo gahunda z’ibihano nk'"igitero kimwe cya mbere gikomeye cyane cyo mu rwego rw’imari" kigabwe kuri Iran, aburira ko banki n’ubucuruzi bunyuranye bizagerwaho no gushyirwa mu kato nibiramuka byanze gucana umubano na Iran.

    Yanze kwibanda ku bihugu nyirizina ariko yavuze ko Perezida w’Amerika Donald Trump azahamagara kuri telefone abategetsi bo ku isi akabagezaho “ubusabe bwihariye bwo kureka gukorana n’ubwo butegetsi”.

    Ariko, ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye na banki zo mu Bushinwa, Bessent yavuze ko ashaka gusobanura neza ko “nta muntu n’umwe uri hejuru y’ibihano by’Amerika”.

    Ibyo bitangajwe mbere y’ibiganiro biteganyijwe kuba mu kwezi gutaha hagati ya Trump na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Indirimbo zakozwe na AI zabujijwe kujya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Australia

    Indirimbo zose zakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) zabujijwe kujya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Australia. (ARIA Charts)

    Kuva kuri iki cyumweru, ibihangano byose by’umuziki bigomba kuba byarakozwe ahanini n’abantu kugira ngo byemererwe kujya kuri urwo rutonde.

    Ishyirahamwe ry’abakora umuziki muri Australia, Australian Recording Industry Association (ARIA), ryavuze ko aya mabwiriza mashya agamije guteza imbere no kurinda uruhare rw’umuhanzi mu guhanga umuziki.

    Aya mabwiriza aje nyuma y’impaka zavutse ku ndirimbo “Like A Prayer” ya Madonna yongeye kuririmbwa n’umu-DJ wo muri Australia witwa Josh Fawaz. Iyo ndirimbo yaje kuyobora urutonde rw’indirimbo z’imbyino (dance singles chart) rwa ARIA ndetse inagera ku mwanya wa kabiri mu ndirimbo zose zakunzwe muri Australia.

    Iyo ndirimbo yamaze kuba imwe mu zisanzwe kandi zikunzwe cyane zicurangwa ku rutonde rw’indirimbo radio iteganya gucuranga. Kuri Spotify imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 48.

    Nyuma y’uko abantu banenze iyo ndirimbo, Fawaz yaje kugaragaza uruhare rwa AI mu kuyikora.

    ARIA yavuze ko abahanzi bo muri Australia bashishikajwe no gukurura abantu bumva ibihangano byabo, bityo ko idashaka guteza imbere umuziki wakozwe na AI gusa utarimo uruhare rw’umuntu mu gukora igihangano.

    Hakurikijwe amabwiriza mashya, AI iracyemerewe gukoreshwa mu gufasha gukora indirimbo ariko abantu ni bo bagomba kuba baranditse indirimbo, bakaba ari na bo bumvikana cyane mu majwi y’abayiririmba ndetse n’ibikoresho byacurangishijwe bikaba ari iby’abantu.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Minisitiri w’intebe wa Mali yagiriye uruzinduko muri Algeria mu rwego rwo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi

    Minisitiri w’intebe wa Mali, General Abdoulaye Maiga, yagiriye uruzinduko muri Algeria mu rwego rwo kongera imbaraga mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi. Ibi bibaye nyuma y’uko ibi bihugu byombi byari bimaze igihe bifitanye amakimbirane n’ubwumvikane buke.

    Ku wa mbere, Maiga yahuye n’abategetsi ba Algeria, barimo Perezida Abdelmadjid Tebboune na Minisitiri w’intebe Sifi Ghrieb, mu murwa mukuru Alger. Ibyo biganiro byibanze ku bibazo by’umutekano, kunoza ibiganiro hagati y’impande zombi, ndetse n’umubano w’amateka umaze igihe uhuza ibyo bihugu byombi by’abaturanyi.

    Nyuma yo guhura na Perezida Tebboune mu biro by’umukuru w’igihugu, Maiga yabwiye itangazamakuru ati: “Mali na Algeria bigomba gukomeza kugendera hamwe, kandi bigomba gukorera hamwe kugira ngo abaturage b’ibihugu byombi bagere ku iterambere n’imibereho myiza.”

    Umubano hagati ya Mali na Algeria watangiye kuzamba nyuma y’uko Bamako ishinje Alger gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Mali.

    Muri Mutarama (1) 2024, Mali yahagaritse amasezerano y’amahoro ya ‘Algiers Accord’ yo mu 2015, yari yarasinyanye n’abarwanyi b’Aba-Tuareg bashakaga ubwigenge. Ayo masezerano akaba yaragezweho bifashijwemo na Algeria nk’umuhuza hagati ya Mali n’aba barwanyi.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Iran ivuga ko yiteguye guhangana n’ibyo Amerika yise “igitero gikomeye kurusha ibindi byose mu by’ubukungu”

    Iran ivuga ko ifite gahunda y’imyaka ibiri yo guhangana n’ibihano by’ubukungu byagutse byafashwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko Amerika itangaje icyo yise ibihe bikomeye by’ubukungu kuri Iran, ndetse ikaburira n’abayishyigikiye.

    Mu gusubiza ibyo Minisitiri w’imari w’Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ari “igitero gikomeye kurusha ibindi byose byigeze gukorwa”. Minisitiri w’ubukungu wa Iran, Ali Madanizadeh, yavuze ko igihugu cye “cyiteguye neza guhangana n’ibihano by’Amerika” kandi ko ibyo bizasiga Washington yongeye gutsindwa.

    Muri iki gikorwa gishya cy'ibihano Amerika iteganya gufatira Iran, Bessent yavuze ko Amerika izahagarika imikoranire yose y’ubukungu ifitanye na Iran, ndetse yongeraho ko igihugu icyo ari cyo cyose kizafatanya na Iran mu by’imari na cyo kizashyirwa mu kato n’Amerika.

    Ibi bibaye nyuma y’uko White House ihindura inshuro nyinshi imyanzuro yayo kandi ikongera igihe ntarengwa yari yashyizeho mu bikorwa byayo byo gushaka guhagarika amakimbirane.

    Nyuma y’amasaha make Bessent atangaje izo ngamba, Madanizadeh yavuze ko Iran “yari imaze igihe itegereje iyi gahunda.”

    Yabwiye televiziyo y’igihugu ati: “Guverinoma yari yiteguye kandi iracyiteguye. Dufite gahunda y’imyaka ibiri yo guhangana n’ibi bibazo. Natwe dufite uburyo bwacu bwo kubyitwaramo kandi tuzi gukina uyu mukino.”

    Yongeyeho ko yaba Ubushinwa cyangwa Uburusiya nta na kimwe cyari “cyemeye” ingamba z’Amerika, kandi avuga ko yiteze ko n’ibindi bihugu bizanga kuzishyira mu bikorwa.

    Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa na yo yavuze ko gufatira ibihugu ibihano no kubishyiraho igitutu bitazana igisubizo, ahubwo ko Beijing izakora ibishoboka byose kugira ngo irinde inyungu z’Ubushinwa.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Netanyahu arashima Trump ku bihano bishya byafatiwe Iran

    Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimiye Perezida w'Amerika, Donald Trump na Minisitiri w'imari, Scott Bessent, ku bihano bishya byafatiwe Iran.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Netanyahu yagize ati: "Ndashimira Perezida Donald Trump na Scott Bessent ku bihano bishya bafatiye ubutegetsi bwa Iran."

    Yongeyeho ko, "Murimo guhana mu buryo bukwiye ubwo butegetsi bw’igitugu bugira ubugome, ndetse n’ababufasha gukomeza ibikorwa byabwo by’ubugizi bwa nabi.”

    Izindi nkuru wasoma:

  6. Sudani y’Epfo: Abasirikare babiri ba UN biciwe mu mutego w'abitwaje intwaro

    Ku wa mbere, abasirikare babiri bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa ONU baturuka muri Ethiopia barishwe, abandi barindwi barakomereka nyuma yo kugwa mu mutego w'abantu bitwaje imbunda muri Leta ya Jonglei, muri Sudani y’Epfo nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

    ONU yatangaje ko ibi bitumye umubare w’abasirikare bayo bamaze kwicwa bari mu kazi ku isi hose muri uyu mwaka ugera ku icyenda.

    Mu bakomeretse harimo abasirikare batatu ba ONU bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abapolisi babiri ba Sudani y’Epfo ndetse n’abakozi babiri bakorera ONU b’abasivili, nk’uko umuvugizi wayo, Stephane Dujarric, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru.

    Yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana, kandi ko bigaragara ko abo basirikare ba ONU bari bagambiriwe nkana.

    Dujarric yagize ati: “abo basirikare bari mu irondo risanzwe ONU ikora, mu rwego rwo gufasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bihoraho muri ako gace.”

    Dujarric yavuze ko, ONU yasabye abategetsi bireba gukora iperereza ryimbitse kandi ryihuse, kugira ngo abafite uruhare bose muri icyo gitero bagezwe imbere y’ubutabera.

    Yashimangiye ko “ibitero bigabwa ku basirikare ba ONU bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.”

    Yongeyeho ko uru rupfu rwatumye “umubare w’abasirikare ba ONU bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bamaze kwicwa n’ibitero byagambiriwe kuva ku itariki ya 1 Mutarama (1) uyu mwaka ugera ku icyenda ku rwego rw’isi.”

    Nubwo ibitero nk’ibi bitajya bibaho kenshi muri Sudani y’Epfo, si ubwa mbere bibaye. Abasirikare ba ONU bakorera cyane cyane mu duce turimo umutekano muke, imirwano hagati y’amatsinda atandukanye y’abaturage, ibikorwa byo gukusanya imitwe yitwaje intwaro y’urubyiruko, ndetse n’imirwano ihuza ingabo za Leta ubwazo.

    Izindi nkuru wasoma:

  7. Kenya: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho guha uburozi inzovu

    Muri Kenya, abantu bane batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza ku rupfu rw’inzovu nyinshi rwateje urujijo mu mezi abiri ashize, nk’uko abategetsi babitangaje.

    Ikigo cya Kenya Wildlife Service (KWS) cyabwiye BBC ko abantu batatu b’abanya-Kenya n’umwe w’umunya-Tanzania batawe muri yombi, bakekwaho guha uburozi inzovu 18 mu cyanya cy'inyamaswa cya Amboseli National Park.

    Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba izi nzovu zarishwe n’uburozi bwa ‘cyanide’ nyuma yo kurya inyanya zari zateweho imiti yica udukoko itemewe n’amategeko.

    Ibizamini bya mbere byo muri laboratwari byagaragaje ko mu bisigazwa by’inyanya byabonetse mu nda z’izo nzovu harimo ibimenyetso bya siyanide.

    Inzovu zose zapfuye, ahanini zari inzovu z’ingore zikuze n’ibyana byazo, aho zari zagaragaje ibimenyetso byo kudashobora kugenda cyangwa kwinyeganyeza neza, ibyo abategetsi bavuga ko na byo bishobora kuba ikindi kimenyetso cy’uburozi bwa cyanide.

    Mu gace ka Kimana, gaherereye mu majyepfo ya Kenya, niho harimo imirima y’inyanya. Ako gace kari mu nzira inyamaswa zinyuramo zijya cyangwa ziva hagati y’icyanya cy'inyamaswa cya Amboseli National Park na Tsavo National Park.

    Izindi nkuru wasoma:

  8. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo mu buryo bw'aka kanya.