Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Rutsiro yibasiwe n'ibiza umwaka ushize ubu irabyirinda itera ibiti
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Rutsiro
- Yatangajwe
Bamwe mu batuye uduce tw’imisozi miremire y’u Rwanda bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’igitera ibiza bikunze guhitana ubuzima bw’abatari bake ndetse n’imitungo ikahatikirira.
Akarere ka Rutsiro, mu burengerazuba, ni kamwe mu dukunze kwibasirwa cyane n’ingaruka z'ihindagurika ry’ibihe ryatumye hagwa imvura idasanzwe yangije byinshi ndetse ihitana n’ubuzima bw’abantu.
Umwaka ushize habaruwe abantu bagera ku 130 bishwe n’imyuzure ndetse n’igihombo kibarirwa muri za miliyari amagana z’ibyangijwe.
Rutsiro ni kamwe mu turere tw’u Rwanda turangwa n’imisozi miremire kandi ihanamye. Aha, kimwe n’ahandi hateye uku, ni hamwe mu hakunze kwibasirwa n’ibiza bihitana ubuzima bw’abantu ndetse n’imitungo itari micye.
Ikigo gikora ubushakashatsi mu birebana n’amashyamba (ICRAF) gisanga uburyo bwonyine bwizewe bwo gukumira isuri mu duce duhanamye, ari ugutera amashyamba ku misozi.
Kivuga ko ibiti bigomba guterwa ku bwinshi kandi n’abaturage bakigishwa kubyitaho mu rwego rwo kwirinda ibiza bihora bibangiriza.
Mu murenge wa Gihango w’aka karere ka Rutsiro, itsinda ry’abagore barimo barategura ubuhumbikiro bw’ibiti (cyangwa 'pépinière' mu Gifaransa), kugira ngo haboneke byinshi byo guha abaturage.
Beata Nyiraminani ni we ukuriye iri tsinda. Ati: "Ibiza bikunda kuza bikangiza amazu ndetse n’abantu bakagenda [bagapfa].
"Ubwo n’imigezi.... urabona n’iki kiyaga cyacu cya Kivu, iyo ibiza bije kirangirika kimwe n’ibinyabuzima bikirimo."
Muri iki gihe ubutaka buhingwa bugenda buba butoya, si ibiti bibonetse byose aba basabwa gutera. Hakenewe ibiti bishobora kwihanganirwa n’ibihingwa bisanzwe, bigaturana ku butaka bumwe.
Jean Claude Bambe, impuguke y’ikigo ICRAF, avuga ko na bo batekereje kuri iki kibazo.
Ati: "Kuri kimwe cya kabiri cya hegitari y’ubutaka ntiwateraho ishyamba ngo ubone n’aho guhinga.
"Ibiti tubaha rero ni ibitangiza imyaka. Hari nka accacia, hakaba alinus, hari imihumuro hakaba n’ibiti bishobora kongera umukamo iyo amababi yabyo avanzwe n’ubwatsi bw’amatungo."
Hashyizweho agahimbazamusyi (cyangwa agashirikabute mu Kirundi) kugira ngo abaturage barusheho kwita ku biti.
Buri muturage ushoboye gufata neza ibiti birindwi ku icumi yahawe ahabwa itungo rigufi, rishobora kuba ihene cyangwa ingurube.
Umusaza Stanislas wo mu murenge wa Gihango ni umwe mu bitabiriye iyi gahunda.
Ati: "Nzajya mbona inkwi ntavunitse kandi n’abana banjye bazasigara babibaza [kubaza ibiti] bibatunge. Ibiti bifite akamaro kuko bishora imizi bigatuma ubutaka butagenda."
Ubu buryo bwo guhemba abaturage ngo bwatumye barushaho kwita ku biti bahawe ariko ngo hari n’izindi nyungu babikuyemo.
Turamye Servilien ni umuyobozi ushinzwe ubuhinzi no kubungabunga umutungo kamere mu karere ka Rutsiro.
Avuga ko ibiti birwanya isuri kandi ko amababi yabyo aba ifumbire.
Harimo kandi n'ibiti by'imbuto (ivyamwa mu Kirundi).
Ati: "Nk’ubu twabahaye ibiti by'avoka bituma barwanya imirire mibi kandi ku isoko urubuto rumwe ruri hagati y’amafaranga 500 na 1000.
"Ku isoko mpuzamahanga ho zishobora kugera no ku madolari 3 y'Amerika (hafi ibihumbi 4 by’amafaranga y'u Rwanda)."
Iyi gahunda yo gutera ibiti isa n’ikiri ku rwego rw’igerageza.
Ubu iri mu turere twa Rutsiro mu burengerazuba, na Kayonza, Nyagatare na Gatsibo mu burasirazuba bw’igihugu.
Uhagarariye ikigo cya ICRAF mu Rwanda, Dr Athanase Mukuralinda, avuga ko bishoboka ko uyu mushinga wagezwa no mu gihugu cyose.
Kuri we, ngo umuntu afite ubushobozi bwo guhangana n’isuri itera ibiza, dore ko iterwa n’ibikorwa bya muntu, kandi n’ingaruka zikaba kuri we.
Ati: "Iyo ugeze ahantu hateye amashyamba ubona ko isuri itahagera. Keretse nk’iyo abaturage batemye ibiti.
"Gusa turebye uko guverinoma yahagurukiye kurwanya isuri usanga ko mu gihe kitarenze imyaka ine cyangwa itanu, isuri yaba yacitse mu Rwanda mu gihe umurava uriho waba ukomeje."
Ikigo gikora ubushakashatsi ku mashyamba (ICRAF) kivuga ko ibikorwa bya muntu ari byo bikurura cyane isuri, kandi ko ibiza byakurikira bikazahaza wa muntu.
Gusa iki kigo kanavuga ko uyu muntu ari na we ufite ubushobozi bwo kurwanya isuri atera ibiti, kandi ngo bishobotse kubungabunga 70% by’ibiti biri mu gihugu, ikibazo cy’isuri cyaba kirangiye burundu.