Rwanda - Genocide: Germain Musonera azakomeza kuburana afunze
- Umwanditsi, Jean Claude Mwmabutsa
- Igikorwa, Umunyamakuru
- Yakoze inkuru ari, Kigali
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 2

Ahavuye isanamu, RPF-INKOTANYI
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwategetse ko Germain Musonera akomeza gufungwa mu gihe ategereje kuburanishwa ku byaha bya Genocide ashinjwa.
Ubushinjacyaha ni bwo bwagejeje ikirego mu rukiko busaba ko Musonera akomeza gufungwa kuko iminsi yari yakatiwe y’igifungo cy’agateganyo yari yarenze kandi butarashobora kumugeza imbere y’umucamanza ngo aburane mu mizi.
Ubushinjacyaha buvuga ko butashoboye kugeza Musonera mu rukiko ku gihe kuko hari ibimenyetso bwasabye guhabwa na Ministeri y’ubumwe ariko bikaba bitaraboneka.
Umwanditsi w’urukiko wasomye uyu mwanzuro yemeje ko Musonera akomeza gufungwa kugira ngo ibimenyetso bikenewe byose biboneke.
Ibi ni ibikubiye mu manza eshatu zifitanye isano na Genocide uyu mugabo yaburanye mbere kandi akazigirwaho umwere.
Aha ni na ho uregwa atsimbaraye kuko inshuro zose yagiye afungwa akarekurwa nta cyaha kimuhamye.
Ku ruhande rwa Musonera we asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze. Avuga ko ubushinjacyaha butamushaka bukamubura kuko atuye ahazwi.
Ikindi ngo yakoze imirimo ikomeye yahawe n’ishyaka FPR abereye umuyoboke, akaba atari kuyibona iyo aba yarakoze ibyaha nka Genocide.
Musonera avuga ko yabonye amahirwe menshi yo kujya hanze y’igihugu mu butumwa bw’akazi ku buryo yari kugumayo iyo aza ugira icyo yikeka.
Musonera wari umuyoboke ukomeye w’ishyaka riri ku butegetsi ndetse yari no mu badepite bagombaga kurihagararira mu nteko ishingamategeko iherutse kurahizwa.
Gusa hasigaye umunsi umwe ngo umuhango ube, Musonera yatawe muri yombi aregwa kugira uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean Marie Vianney wiciwe I Nyabikenke aho yari ageze ahunze ubwicanyi bwo mu mujyi wa Kigali.
Ni icyemezo cyatangarijwe mu cyumba cy’urukiko cyarimo abantu bakeya cyane, impande ziburana zo ntizahagaragaye.
Amezi ashize ari abiri uyu wari umuyoboke ukomeye wa FPR, yari ku rutonde rw’abadepite ba FPR atawe muri yombi mbere y’umuhango wo kurahiza inteko ishingamategeko.













