Imvo n'imvano: Amateka y'abanyeshure bagizwe intwari banze kwitandukanya hashingiwe ku bwoko mu gitero c'abacengezi
Ku rutonde rw’abamaze gutangazwa nk’intwari z’u Rwanda ni 52 ziri mu byiciro 2: icyiciro cy’Imanzi n’icyiciro cy’Imena, mu gihe icyiciro cy’Ingenzi cyo nta Ntwari zirashyirwamo.
Muri izo Ntwari izikiriho ni 39 zahoze ari abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ry’I Nyange mu cyahoze ari prefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Ngororero bagabweho igitero n’abacengezi mu ijoro ryo kuwa 18 z’ukwezi kwa 3 mu 1997.
Amateka agaragaza ko bose hamwe bari 47 biga mu mwaka 5 n’uwa 6.
Muri icyo gitero 6 bahise bahasiga ubuzima abandi 8 baje gupfa nyuma.
Twasuye bamwe mu bakiriho baradusangiza amateka y’ibyicyo gitero na cyane cyane ubutwari bagize bwo kwanga kwitandukanya hashingiwe ku bwoko hagati y’abahutu n’abatutsi nk’uko bari babisabwe n’abagabye icyo gitero.
Kwanga kwitandukanya hashingiwe ku bwoko bwabo biri mu byatumye igihugu kibagira Intwari.
Muri abo kandi harimo 2 biyemeje gushakana ubu bakaba babana nk’umugabo n’umugore, twarabasuye nabo turaba ijambo.
Turaganira ndetse n’abakuriye urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari, n’Impeta by’ishimwe ku buryo Intwari zigenwa n’uburyo uwagizwe Intwari ashobora kubyamburwa mu gihe yaba akiriho akagaragaza imyitwarire itatira icyatumye agirwa Intwari y’igihugu.
Ikiganiro cyo kuri uyu wa Gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.
