Yannick Noah icyamamare muri Tennis na muzika yageze i Kigali

Yannick Noah i Kigali yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugera mu Rwanda

Ahavuye isanamu, RBA

Insiguro y'isanamu, Yannick Noah i Kigali yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugera mu Rwanda
Yatangajwe

Yannick Noah yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali mu ijoro ryacyeye aho aje nk’umutumirwa na ambasaderi w’umukino wa Tennis mu irushanwa mpuzamahanga ririmo kubera mu Rwanda, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis.

Noah yagaragaye aseka ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege n’abakuriye Tennis, yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugera mu Rwanda.

Noah yaje kwitabira mu bakanyujijeho muri tennis no kureba irushanwa ATP Challenger 50 Tour ririmo kubera i Kigali, riri mu marushanwa akomeye ya Tennis y’ababigize umwuga ku isi.

Yannick Noah ni icyamamare muri tennis no muri muzika

Ahavuye isanamu, federation Rwandaise de tennis

Insiguro y'isanamu, Yannick Noah ni icyamamare muri tennis no muri muzika

Iri rushanwa ryatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru rizarangira tariki 10 z’ukwezi gutaha rikinirwa ku bibuga bya Tennis byo ku ishuri rya IPRC-Kigali ku Kicukiro.

Mu kwakira iri rushanwa uyu mwaka u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara kiryakiriye.

Yannick Noah watumiwe mu Rwanda ni icyamamare muri uyu mukino kuko niwe mufaransa uheruka kwegukana irushanwa rikomeye rya Roland Garros ribera mu Bufaransa mu 1983.

Umwaka ushize Noah (iburyo) niwe washyikirije Novak Djokovic igikombe cya Roland Garros yegukanye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umwaka ushize Noah (iburyo) niwe washyikirije Novak Djokovic igikombe cya Roland Garros yegukanye

Uyu mugabo w’imyaka 63, nka kapiteni yagejeje kandi ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ku kwegukana igikombe cy’isi cya Tennis (Davis Cup) mu 1991, 1996 na 2017.

Muri muzika Yannick Noah yakoze indirimbo zakunzwe nka Les Lionnes, Mon Eldorado, cyangwa La Vie c’est Maintenant yasohoye umwaka ushize.

Umwaka ushize kandi, Noah yagenwe ko ari we uzaba ari kapiteni w’ikipe y’Ubufaransa y’umukino wa wheelchair tennis (Tennis y’abicaye mu igare ry’abamugaye), mu mukino Paralempike y’abamugaye izabera i Paris mu kwezi kwa Kanama(8) uyu mwaka.