Imvo n’imvano kuri Pariki ya Nyungwe iherutse gushyirwa mu murage w’isi na UNESCO
Ikiganiro Imvo n’Imvano co kuri uno musi wa gatandatu tariki ya 9 z’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2023 kibajyana muri Pariki ya Nyungwe iherutse gushyirwa mu murage w’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi,ubumenyi n’umuco UNESCO.
Kuki parike ya Nyungwe ntibe wenda indi muri parike zose u Rwanda rufite?
Impuguke n’Abashakashatsi mu kubungabunga ibidukikije mu Rwanda bavuga ko icyo ari ikimenyetso kiyongera ku bindi bigaragaza ko u Rwanda rukataje mu kurengera ibidukikije.
Yves Bucyana aravugana n’abashakashatsi ku bibazo by’inshi byibazwa ndetse n’icyaba kigiye gukurikiraho iyo ahantu hahawe iyi nyito yo kuba mu murage w’isi.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Reta y’U Rwanda ivuga ko yiteze ko gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi kw’iyo pariki bizongera cyane umubare w’abayisura ndetse n’abakoramo ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima biyuzuyemo.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’iyo pariki igaragaza ko kuri ubu isurwa n’abasaga ibihumbi 20 ku mwaka, benshi bakaba ari abanyamahanga.
Kino kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza