South Africa: Baramagana umugambi w’imisarani y’ibitsina byose ku mashuri

Yatangajwe

Itsinda ry’Abanyafurika y’epfo ryatangije inyandiko rusange yo kwamagana umugambi wa minisiteri y’uburezi bw’ibanze yo gushyira mu mashuri imisarani y’ibitsina byombi cyangwa y’abatibona muri kimwe. 

Iyo nyandiko yo kwamagana imaze gusinywaho n’abantu barenga 60,000 kugeza ubu.  

Iyi nyandiko iri kuri Internet ivuga ko “Imisarani ni ahantu h’umwihariko kandi kuvuga ko abakobwa n’abahungu basangira imisarani bizazana ibibazo byinshi muri sosiyete.” 

Uyu mugambi wabonetse muri raporo yasohotse bitateguwe muri iyo minisiteri irimo kandi icyifuzo cyo guca amagambo runaka aranga igitsina cy’umuntu uvugwa. 

Ingingo y’amagambo aranga igitsina cy’uvugwa, ibikoresho bimwe na bimwe bigenewe igitsina runaka igenda iteza impaka ahatandukanye ku isi kubera abaharanira uburenganzira bw’abatibona mu gitsina gabo cyangwa igitsina gore. 

Ishyaka rimwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Africa y’Epfo, National Freedom Party (NFP), rivuga ko leta iri kwibanda ku bidafite ishingiro aho kwibanda ku guteza imbere ireme ry’uburezi. 

Umuvugizi w’iriya minisiteri Elijah Mhlanga yasubiwemo n’ikinyamakuru cyaho avuga ko ayo mabwiriza akiri gutunganywa yateguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka mu muhate wo gushyiraho uburyo bwiza ku banyeshuri bafite imiterere itandukanye y’ibitsina.