Ese umwana wawe ahora kuri telefone? Ntibiguhangayikishe – Dore uburyo butanu bwo kubihagarika

    • Umwanditsi, Emer Moreau
    • Igikorwa, Umunyamakuru ku bucuruzi
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 5

Niba uri umubyeyi, ushobora kuba warishimiye cyangwa ugahangayikishwa na gahunda ya leta y'Ubwongereza yo gushyiraho igihe ntarengwa abana bafite imyaka 16 na 17 bashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro.

Iyi gahunda iteganya ko imbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok na YouTube zizajya zibamo uburyo buhita buzifunga mu masaha y'ijoro. Ariko abo bana batarageza ku myaka 20 bazaba bafite uburenganzira bwo gukuraho iyo gahunda nibabishaka.

Hari kandi ibikorwa leta ivuga ko bituma abantu babatwa no gukoresha izo mbuga, nko kuba videwo zikomeza kwikurikiranya cyangwa gukomeza kureba ibikurikira bitarangira, aho na byo bizahagarikwa. Ibi bigamije gufasha urubyiruko kurushaho kwiga neza, gusinzira bihagije no kugira umwanya uhagije wo kubana n'imiryango yabo.

Twabajije inzobere mu burere bw'abana inama zafasha ababyeyi kuba bigijeyo izo telefone bakazikura mu ntoki z'abo bana – niyo byaba ari iby'igihe gito.

1. Tangira buhoro kandi ukore ibishoboka

Ababyeyi benshi batekereza ko uburyo bwiza ari ukwambura burundu abana telefone zigezweho cyangwa mudasobwa ngendanwa zo mu bwoko bwa 'tablets'.

Ariko umuhanga mu mitekerereze y'abana, Dr Jane Gilmour, avuga ko ibyo atari byo byiza cyane (atari byo bitanga umusaruro cyane).

Yagize ati: "Buri gihe guhindura akamenyero biragora."

Ahubwo, agira inama ababyeyi ko impinduka zigomba kuganirwaho mu gihe buri wese atuje, aho kubikora mu gihe hari impaka zishingiye ku gukoresha telefone. Ati: "Ubwonko butuje [abantu batuje] ni bwo baganira neza."

Inzira nziza ya mbere yo gutangira kugabanya igihe cyo gukoresha telefone, ni ukugena ahantu hamwe mu rugo hashyirwa telefone n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga nko mu kabati, ahantu hamwe hashyirwa 'chargers', bityo iyo telefone zijyanwe, zigashyirwa aho kandi bikarangirira aho.

2. Ganiriza abana kandi mufatanye gufata imyanzuro

Dr Maryhan Baker, umuhanga mu mitekerereze n'imyitwarire y'abana, avuga ko ku bana bakuze n'ingimbi n'abangavu ari byiza ko bagira uruhare mu gufata imyanzuro yerekeye igihe bakoresha telefone, aho guhabwa amategeko gusa.

Avuga ko ababyeyi bakwiye kumva igitutu urubyiruko ruhura na cyo kivuye kuri bagenzi babo (gushaka kwisanisha na bagenzi babo) kijyanye n'imbuga nkoranyambaga, ko ibyo bishobora gufasha abana na bo kubyumva. Urugero: Umubyeyi ashobora kubwira umwana ati:

"Ndumva ko ari ho uganirira n'inshuti zawe. Nzi ko ushobora kumva usigaye inyuma igihe utari kuri izo mbuga. Ndabyumva rwose."

"Rero, reka tuganire uburyo twatangira gushyira igihe runaka muri gahunda zacu za buri munsi, n'izawe, utamaze umwanya wose kuri telefone."

Olivia Edwards, umutoza mu bijyanye no kurera abana, yongeraho ko kubaka umubano mwiza n'umwana bituma byoroha kumvikana ku bijyanye no kugabanya igihe bamara kuri telefone.

Ati: "Tugomba kubaka umubano ukomeye n'umwana wacu, kuko ari wo uzatuma habaho ubufatanye, kumvikana no gukorera hamwe."

Ibyo birimo kwereka umwana wawe ko ushishikariye kumenya ibyo akunda kureba kuri murandasi (internet).

3. Hindura igihe umwana aba ari kuri telefone kibe amahirwe yo kwiga no kunguka ubumenyi

Ababyeyi benshi bavuga ko bibagora gukurikirana ibintu bishya bigenda bihindagurika mu buryo bwihuse ku mbuga nkoranyambaga. Ariko ibi bishobora kuba uburyo bwiza bwo kwigira hamwe hagati y'abakuru n'abana ibyerekeye igihe umwana amara kuri telefone.

Olivia atanga urugero rw'ikiganiro umubyeyi yagirana n'umwana. Ati: "Utekereza ko imbuga nkoranyambaga zikora gute? Utekereza ko porogaramu zikora iki kugira ngo abantu bakomeze kuzirebaho? Wari uzi ko amafaranga yabo [ba nyirazo] yiyongera uko abantu bamara igihe kinini bazireba?"

Dr Jane Gilmour na we avuga ko ababyeyi bashobora, mu buryo bwo mu ngiro, kwigisha abana gusobanukirwa cyangwa kugira ubumenyi ku makuru babona kuri murandasi.

Agira ati: "Hari amakuru ushobora kurebana na we [na bo] ukavuga uti, 'Utekereza ko biriya ari ukuri? Ni gute namenya niba biriya ari ukuri cyangwa atari ukuri?"

4. Ba urugero rwiza ku bana bawe

Si ibanga ko abana bigana ibyo babona ku babyeyi babo. Ni yo mpamvu niba ushaka ko umwana agabanya igihe amara kuri telefone, na we nk'umubyeyi ugomba kubanza kwisuzuma.

Umuhanga mu mitekerereze y'abana, Dr Maryhan Baker, avuga ko ibi bishobora gukorwa mu buryo bworoheje kandi butuje.

Avuga ko ababyeyi bashobora kuganiriza abana, mu buryo bwo kwicisha bugufi, bati: "Twese dufite iki kibazo. Nanjye sinkoresha telefone yanjye neza uko bikwiye."

Telefone na 'tablets' byatumye abantu b'ingeri zose z'imyaka bagira uburyo buhoraho bwo kwidagadura. Ariko Dr Jane Gilmour avuga ko abana n'abakuru bashobora kungukira mu kumara akanya gato kurushaho nta kintu kibahugije.

Ati: "Iyo umuntu areba kuri 'screen' [ya telefone cyangwa mudasobwa], bituma dukomeza kureba isi yo hanze [ibidukikije]. Iyo tugiye mu isi y'imbere ndetse tukamera nk'abareba mu isanzure, mu ntera iri hagati na hagati, bituma dushobora gutekereza ku gihe cyashize, bituma tureba ejo hazaza, kwiyumvisha ibizaza no guhanga udushya.

"Rero iyo abana binubira [ko] nta kintu na kimwe gihari cyo gukora, baba bareba mu isanzure - ibyo nta kibazo biteye. Kandi mu by'ukuri ni ikintu cyiza."

5. Ntugire ubwoba

Kurera abana nta na rimwe byigeze byoroha. Ariko muri iki gihe aho telefone, mudasobwa n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga biri hose, kandi abantu bakaba bagikomeje kwiga ingaruka zabyo, bishobora gutera ababyeyi impungenge nyinshi.

Dr Tony Sampson, impuguke mu itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga wigisha kuri Kaminuza ya Essex mu Bwongereza, avuga ko ababyeyi badakwiye kugira ubwoba bukabije.

Ati: "Hari ukuntu ababyeyi [baba] bahangayitse bakunze gutwarwa n'ubwoba bweze [bwiganje] mu bitangazamakuru bakabona ubwonko bwose bw'ingimbi n'abangavu nk'ubwagizwe imbata n'imbuga nkoranyambaga."

Ariko asobanura ko ubwonko bw'abana, ingimbi n'abangavu bufite ubushobozi bwo kwisanisha n'impinduka no kuba bushobora gusubira ku murongo w'uko bwari bumeze mbere kurusha ubw'abakuze – igikorwa kizwi mu Cyongereza nka 'neuroplasticity' cyangwa 'neuroplasticité' mu Gifaransa.

Dr Sampson agira ati: "Dusoma ibintu byinshi bivuga ukuntu imbuga nkoranyambaga zikuraho ubushobozi bwacu bwo kutarangara."

"[Ariko] imbuga nkoranyambaga ntizigabanya cyangwa ngo zikureho ubushobozi bwacu bwo kutarangara. [Ahubwo] zifata uwo mwanya wo kwita ku kintu zikawerekeza ku guhugira ku bintu by'ubucuruzi [cyangwa bigamije gutuma abantu bakomeza kuzikoresha].

"Ikoranabuhanga rikoreshejwe neza rishobora kongerera abana ubushobozi bw'uko bitwara ku mpinduka, guhanga udushya, kumenya ibintu binyuranye no kwiga."