Imvo n’Imvano ku bworozi mu Rwanda
Ikiganiro Imvo n’Imvano cy’uyu munsi turavuga ku bworozi mu Rwanda, tureba bimwe mu bibazo ubworozi bufite n’ibisubizo abafite ubworozi mu nshingano batanga.
Aborozi bavuga ko ikibazo gikomeye ari ibiryo by’amatungo birushaho kuzamura ibiciro ku isoko, hakaba ndetse n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bihenze kubashaka gukora ubworozi bwa kinyamwuga.
Mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2023 leta yashyizeho politiki y’uko inka zose zigomba kuva mu nzuri zikororerwa mu biraro-gusa si buri mworozi ushobora kwigondera ikiraro cya kijyambere, ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kivuga ko bimwe mu bikorwa remezo nk’ibiraro by’inka byashyiriweho nkunganire ya Leta (ni amafaranga leta yongera ku kiguzi gisabwa) aborozi.
RAB kandi itangaza ko iri gushaka ubundi buryo haboneka ibiryo by’amatungo byoroheye buri wese mu bigendanye n’ikiguzi.
Ni mu gihe Syndicat y’abize iby’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba RATU (Rwanda Agriculturists Trade Union ) ivuga ko ishishikajwe no gukorera ubuvugizi aborozi cyane cyane ku bigendanye n’ibikorwa remezo n’icyororo ndetse no kubafasha kumenya amahirwe leta yashyize mu mishinga itandukanye ifasha aborozi kubikora kinyamwuga.
Ikiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana

