Imvo n'imvano: Isiganwa rya Tour du Rwanda ryegukanywe n’umunya Eritrea Henok Mulubrhan
Isiganwa rya Tour du Rwanda ryasojwe ku cyumweru gishize ,ryegukanywe n’umunya Eritrea Henok Mulubrhan ukinira ikipe ya Green Project yo mu gihugu cy’u Butaliani.
Kuva irushanwa rya amagare rya Tour du Rwanda ryatangira kwemerwa n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare ku isi UCI imyaka isaga 15 ishize ,byatumye u Rwanda rumenyekana cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare ,rushoramo amafaranga menshi ariko hanaboneka n’ impano nyinshi z’abakinnyi bakomeye,barimo n’abegukanye iryo rushanwa inshuro nyinshi.
Kuva mu mwaka wa 2019 irushanwa ryashyizwe ku rwego 2.1 ugereranyije ni nk’urwego rwa gatatu mu marushanwa akomeye ku isi -ryatangiye kwitabirwa n’amakipe ndetse n’abakinnyi bakomeye cyane ku isi harimo n’abakina Tour de France iri ku rwego rwa mbere ku isi, twavuga nk ‘Umwongereza Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro 4 zose.
Kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego rwa 2.1 Abakinnyi b’u Rwanda ntibongeye kugaragara cyane nk’uko byahoze-ndetse hatangira kugenda havugwa ibibazo byinshi ku mitegurire y’abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda-Ari abakinnyi,abatoza,abakunzi b’umukino w’amagare hano mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry ’umukino w’amagare,icyo bahurizaho ni uko hakenewe imyitozo ,n’ibikoresho biri ku rwego nk’urw’irushanwa ubwaryo-Bose turabaha ijambo.
Ikiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.



