Jenoside mu Rwanda: “nasubiyeyo nyuma y’imyaka 30”

Jenoside mu Rwanda: “nasubiyeyo nyuma y’imyaka 30”
Yatangajwe

Hashize imyaka 30, indege yarimo ba Perezida b’Urwanda n’Uburundi icyo gihe, irashwe, abarimo bose barapfa.

Ibyo bya taliki 6-04-1994 byabaye imbarutso ya jenoside yabayemo ubwicanyi budasanzwe mu mateka y’isi.

Abagera kuri 800 000 barishwe mu Rwanda n’abo mu bwoko bw’Abahutu, mu minsi 100.

Hahigwaga Abatutsi, ndetse n’abamagana iyo jenoside, ata kureba ubwoko.

Nyuma y’imyaka 30, Victoria Uwonkunda wa BBC - nawe wahunze urwo rugomo - yasubiye mu Rwanda kureba uko Abanyarwanda basabana ubu.