Rwanda / se w’umuhanzi Derrick: “Uzi ko wampaye ishema koko…?”

Rwanda / se w’umuhanzi Derrick: “Uzi ko wampaye ishema koko…?”
Yatangajwe

Bwa mbere, Derrick Don Divin yagaragaye avuza ‘guitar’ na se we, mu rugo, i Nyamata.

“Umuntu ni ubuntu” ni indirimbo ya Bernard Gakwaya, yamamaye kuva muri za 1990s.

Ni imwe muri za ‘karahanyuze’ nyinshi umuhungu we Derrick Don Divin yasubiyemo.

Bernard na Jeannette, ababyeyi ba Derrick, babwiye BBC uko batangiye baririmba bagituye i Burundi, mbere yo gutaha i Rwanda.