Ibintu bitanu bituma Irani y'ubu itandukana rwose n'uko yari imeze mbere

 Umugabo atwaye ipikipiki anyura iruhande rw’icyapa kinini kiriho amafoto y’uwashinze Impinduramatwara ya Kisilamu akaba n’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru Ayatollah Ruhollah Khomeini (ibumoso), Umuyobozi Mukuru wa Iran Ali Khamenei (hagati), n’umuhungu we, Umuyobozi Mukuru uriho ubu Mojtaba Khamenei, mu muhanda wo mu mujyi wa Tehran.
    • Umwanditsi, Paul Adams
    • Igikorwa, Diplomatic correspondent
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 5

Ubwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yasinyaga amasezerano yo guhagarika intambara na Irani mu ifunguro ryabereye mu ngoro ya Versailles mu Bufaransa mu kwezi gushize, benshi babonaga ko iki gikorwa ari ikintu gisekeje mu mateka.

Uwari uyoboye iki gikorwa, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron, ashobora kuba yarashakaga ko amasezerano asinywa mbere yuko Trump ahindura igitekerezo cye. Ashobora kandi kuba yaribwiraga kandi ko ubwiza bw'inzu izwi cyane ya Hall of Mirrors bwashimisha umushyitsi we.

Ariko, kuba aha hantu ariho inama yakorewe byahise byibutsa Amasezerano ya Versailles yo mu 1919, yahinduye cyane ikarita ya politiki y'u Burayi nyuma y'Intambara ya Mbere y'Isi . Nubwo ayo masezerano yashinze urufatiro rw'amahoro y'igihe gito, amasezerano akaze yagiranye n'Ubudage yakongereye uburakari n'umujinya byagize uruhare mu itangira ry'Intambara ya Kabiri y'Isi nyuma y'imyaka hafi 20.

Ikibazo ubu ni ukumenya niba aya masezerano mashya hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunsi umwe ashobora kugaragara nk'afite ingaruka zikomeye mu mateka nk'Amasezerano ya Versailles, nubwo atandukanye mu buryo bwinshi,.

Nyuma y'ibyumweru hafi bitatu asinywe, amasezerano yo guhagarika imirwano asa nkaho akomeje kubahirizwa, nubwo hari impungenge nyinshi. Nubwo biri uko, nyuma y'imirwano y'igihe gito mu muhora wa Hormuz no mu nkengero zawo, ndetse no kuba intandaro nyamukuru y'ibibazo bitarakemuka burundu, mu Burasirazuba bwo Hagati ntabwo haratekana burundu.

Irani iri mu gihe cy'inzibacyuho

Imva hamwe ni photo za Ayatollah.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Khamenei azashyingurwa nyuma y'icyumweru cy'ikiriyo

Ikindi, Irani irimo kunyura mu bihe by'ingenzi cyane mu mateka yayo ya none.

Igihugu gikomeje kurira kubera urupfu rw'uwahoze ari Indongozi y'Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.

Raporo ivuga ko yishwe amezi arenga ane ashize mu gitero cya Amerika na Israel cyateje intambara ndetse kikanahitana abayobozi bakuru benshi ba Tehran.

Izi mpinduka zigaragaza iherezo ry'igihe cy'abayobozi kuva mu gisekuru cya Revolisiyo ya Kiyisilamu yo mu 1979 ndetse no kugaragara kw'abayobozi bashya bafite imyumvire itandukanye ku hazaza h'igihugu.

Ubu ikigoye ni ukumenya niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, binyuze mu gukuraho bamwe mu bahoze ari abanyapolitike ba Irani ku butegetsi, byarakinguriye amarembo abayobozi b'intagondwa cyangwa abayobozi bafite ubushobozi bwo gukomeza igihugu.

Intambara yahinduye inzira ya politiki y'akarere

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nk'uko Porofeseri Vali Nasr wo mu Ishuri Rikuru ry'Ubushakashatsi Mpuzamahanga rya Johns Hopkins abivuga, iyi ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye kurusha uko bivugwa ubu.

Agira ati: "Intambara zikomeye nk'izi zihindura burundu amategeko y'umukino wa politiki. Ndizera ko ari byo bazakora mu Burasirazuba bwo Hagati."

Mbere y'intambara, Irani yari isanzwe ihanganye n'ibihano by'ubukungu by'igihe kirekire n'ibindi bibazo by'imbere mu gihugu.

Muri Syria , ubutegetsi bwa Bashar al-Assad bwari bwarakuweho. Muri Libani, Hezbollah yatakaje abayobozi benshi bakuru n'igice kinini cy'ubushobozi bwayo bwa gisirikare. Hamas muri Gaza yahuye n'ibikorwa bikomeye bya gisirikare bya Israel mu gihe inyeshyamba z'aba-Houthi muri Yemen nazo zari zagabweho ibitero bya Amerika, Ubwongereza na Israel.

Kubera iyo mpamvu, benshi bizeraga ko Irani yari ifite intege nke kurusha ikindi gihe cyose kuva mu mpinduramatwara ya Kiyisilamu yabaye mu 1979.

Ese Tehran yungukiye mu ntambara?

Nubwo hari abasesenguzi bamwe bari biteze ko ubutegetsi bwa Irani buzasenyuka, ibyo siko byagenze.

Ahubwo, ikigaragara ni uko Irani yashoboye gukomeza gukomera, bitewe n'ubushobozi bwayo bwo gufunga Umuhora wa Hormuz, imwe mu nzira zikomeye zo gutwara peteroli ku isi.

Porofeseri Nasr yizera ko aho kugwa, Tehran ishobora kuba yaranagize inyungu muri politiki.

Agira ati: "Igisekuru gishya cyarafashe ubutegetsi rwose. Cyayoboye intambara, none ubu kiri no kuyobora igihe cy'amahoro."

Aratekereza ko aba bayobozi bashya batayobowe n'ibitekerezo by'impinduramatwara nk'ibyababanjirije, ahubwo bibanda cyane ku kurengera inyungu za leta no gufata ibyemezo byihuse bigamije gukomeza igihugu.

Mu bayobozi bashya harimo Umuyobozi Mukuru mushya Mojtaba Khamenei, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, hamwe n'Umuyobozi Mukuru w'ingabo za IRGC, Ahmad Vahidi.

Umusesenguzi w'Inteko Ishinga Amategeko ya Chatham, Sanam Vakil, avuga ko kugenda kwa Ali Khamenei byafunguye amarembo ku mavugurura yari yarahagaritswe n'ubuyobozi bwa kera.

Abagore bambaye imyenda y'umukara bafashe ifoto ya Ayatollah

Ahavuye isanamu, Anadolu via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Urupfu rwa Ayatollah rwahinduye politike y'imbere mu gihugu n'umubano wa Irani n'amahanga

Imibanire mishya n'ibihugu bituranye n'inyanja y'ikigobe cya Perse

Ibikorwa bya Irani mu gihe cy'intambara byatumye habaho kwibaza ku mutekano w'ibihugu byo mu kigobe cya Perse byishingikiriza ku burinzi bw'Abanyamerika.

Ali Vaez wo mu itsinda mpuzamahanga rishinzwe ibibazo by'umutekano avuga ko bimwe muri ibyo bihugu ubu bitangiye kwibaza niba kuba byarakiriye ibigo vya gisirikare bya Amerika bibiha umutekano cyangwa ari impamvu yo guterwa.

Kubera iyo mpamvu, hari ibimenyetso byerekana ko bimwe mu bihugu byo mu nyanja ya Perse birimo gutekereza kunoza umubano wabyo na Tehran, nubwo bigikomeje gushaka inguzanyo z'umutekano zitangwa na Washington.

Vaez asobanura ko iki gishobora kuba "igihe cy'inzibacyuho" gishobora gutanga amahirwe yo kubaka umubano mushya hagati y'abahoze ari abanzi.

Ese abaturage ba Irani bazagira inyungu ki?

Donald Trump, wambaye ikositimu y’ubururu bwijimye na karuvati y’ubururu bworoshye, ahagaze inyuma ya podiyumu yo gutangiraho ijambo.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Trump avuga ijambo

N'ubwo impinduka zikomeje kuba muri politiki, ntibiramenyekana niba abaturage ba Irani bazabyungukiramo.

Nubwo hari ibimenyetso bike byerekana ko hari imbogamizi z'imibereho zoroherezwa, impuguke nyinshi zemeza ko ubuyobozi bushya bw'ibanze buzakomeza kubungabunga ububasha bwabo no kugenzura abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu gihugu.

Nubwo bimeze bityo, hari ibimenyetso by'impinduka ku baturage buhoro buhoro. Gushyira mu bikorwa amategeko akomeye ya hijab (umwambaro w'abagore wa ki-Islam upfuka mu maso) byoroheje mu turere twinshi.

Nasr akomeza avuga ko hari ibindi bikorwa byakorwaga n'ubuyobozi bwahise byabangamiraga abaturage byorohejwe. Ibi bigaragaza imbaraga za guverinoma mu kugarura icyizere cy'abaturage ku nzego za Leta nyuma y'intambara n'imyigaragambyo

Ahazaza hatazwi

 Umugore wambaye ikoti ry’ibara ry’icunga n’igitambaro cyo ku mutwe cy’ibara ry’ivu, ari kuvugira kuri telefoni imbere y’inyubako yangiritse.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ibitero by'indege byangije Iran mu buryo bukomeye

Muri iki gihe Irani iri mu bihe bikomeye by'inzibacyuho ishobora gutanga inzira ya politiki, imibereho, na diplomasi mu myaka mirongo iri imbere.

Nubwo iki gihugu gikomeje kuyoborwa ahanini n'abayobozi bafitanye isano n'ingabo zirinda impinduramatwara ya kisilamu (IRGC), bitegerejwe ko abayobozi bashya bazagira amasezerano mashya y'imibereho ahuza ibyifuzo by'abaturage kandi bagakemura ibibazo by'isi ya none.

Hagati aho, Tehran yongeye gukorana muri diplomasi na Washington. Nk'uko byatangajwe na Visi Perezida Amerika, JD Vance, ngo iki gikorwa gishobora gutanga umusaruro, icyo yise "umubano wahinduwe cyane" hagati y'ibihugu byombi.

Gusa igihe ni cyo kizerekana niba ibyo byiringiro bizagira icyo bitanga mu by'ukuri cyangwa bihinduke ikindi gice mu mateka maremare yubushyamirane hagati yAmerika na Irani.