Imvo n’Imvano ku kwemera Imana kwa cyera mu Rwanda

Yatangajwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 z’ukwa karindwi 2022 twabateguriye ikiganiro Imvo n’Imvano ku kwemera Imana kwa cyera mu Rwanda. 

Uko imihango yo guterekera no kubandwa yakorwaga, n’uburyo abakiyikora bavuga ko ari ko gusenga k’ukuri kw’abanyarwanda kwahozeho kandi gukwiye no kugaruka. 

Muri iki kiganiro twasuye umupfumu Rutangarwamaboko, uvuga ko ubu ari we mandwa nkuru mu Rwanda, dukurikirana uko iyi mihango ikorwa kuva ku kwezwa batangiriraho bagiye guterekera cyangwa kubandwa… gutanga igitambo cy’umuterekero… kugeza kumugoroba mu muhango nyirizina wo guterekera wagereranya no gusenga by’amadini y’iki gihe. 

Muri iki kiganiro turaganira nawe ku mpamvu yumva gusenga gutya bya Kinyarwanda aribwo buryo abanyarwanda bakwiye gusengamo. 

Turaganira kandi n’umwe mu bantu bemera ubu buryo bwo gusenga bwa gakondo, ndetse tuganire n’umupastoro wo mu idini  rya gikristu nawe atubwire impamvu iyi mihango yo gusenga mu buryo bwa cyera nk’abakristu babona idakwiriye. 

Iki kiganiro Imvo n’Imvano kuri uyu wa gatandatu mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Samba Cyuzuzo. Kanda hano wumvirize:

Insiguro y'amajwi, Imvo n’Imvano ku kwemera Imana kwa cyera mu Rwanda