Rwanda: Isiganwa Huye Rally ryashimishije benshi ku Gisagara na Huye

Insiguro ya video, Reba uko iri siganwa ryagenze
Rwanda: Isiganwa Huye Rally ryashimishije benshi ku Gisagara na Huye
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
  • Yatangajwe

Gakwaya Jean Claude afatanyije gutwara imodoka na Mugabo Jean Claude begukanyeirushanwa mpuzamahanga ryo gusignwa mu modoka rya Huye mu majyepfo y’u Rwanda ryitiriwe Gakwaya Jean Claude “Bivove” ryahabereye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bivove wamamaye cyane muri uwo mukino, ni we watangije umukino w’isiganwa ry’imodoka mu Rwanda mu 1979, yaje gupfa mu 1985 azize impanuka y’imodoka.

Imodoka 17, ziganjemo izaturutse muri Uganda, zasiganwaga mu duce 12 tugizwe cyane cyane n’imihanda y’ivumbi mu karere ka Gisagara na Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean - bo mu muryango wa Bivove- batwaye Subaru Impreza babaye aba mbere, Mugabo Jean Claude [ ‘co-pilote’] ati “Ntako bisa gutsinda irushanwa ryo kwibuka umubyeyi.”

Ikipe ya Fred Kitaka Busulwa afatanyije na Joseph Bongole bo muri Uganda mu modoka yabo Mitsubishi Evo9 nibo begukanye umwanya wa kabiri.

Bongole Josepf avuga ko iyo batagira ikibazo cy’imodoka bari gutsinda irushanwa kuko bakoze irushanwa ryose badafite ‘power boost’ y’imodoka yabo yatakaye ku munsi wa mbere.

Bamwe mu bagore bitabiriye isiganwa rya Huye Rally 2024
Insiguro y'isanamu, Bamwe mu bagore bitabiriye isiganwa rya Huye Rally 2024

Mu modoka 17 zatangiye iryo rushanwa hashoje imodoka umunani (8) gusa zirimo enye zo mu Rwanda n’enye zo muri Uganda.

Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya umaze kumenyera amarushanwa yaje ku mwanya wa gatatu, ati “avuga ko ikimugoye ari “ukubona imodoka ifite ubushobozi”.

Ati: “Kuba twaje kuri podium [mu ba mbere] dufite imodoka idafite Turbo ya 2.0, bigaragaza ko dufite imodoka ifite ubushobozi bwisumbuye twakora ibirushijeho.”

Isiganwa ry’imodoka rya Huye riri mu marushanwa akunzwe kubera umwihariko waryo: gukinwa ku manywa na nijoro.

Nkusi Kaddafi ni umwe mu barirebye kuva akiri umwana avuga ko bishimishije cyane kurireba muri iki gihe bibuka ‘Bivove’ watangije uyu mukino mu Rwanda.

Iri rushanwa riri ku rutonde rw’amarushanwa ya shampiona y’u Rwanda.