Imvo n'imvano ku mutekano mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Rwanda
Ikiganiro cyacu uyu munsi wa gatandatu tariki 24 z’ukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2023 kiribanda ku ‘’mutekano mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Hashize amezi 2 mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye abantu 6 batikiriye mu kirombe kiswe ko kitemewe, nyamara kikaba cyaramaze imyaka igera kuri 4 gikora ubucukuzi bw’amabuye nayo ataramenyekana. Hagati aho Major Paul Katabarwa wacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda yatawe muri yombi afungwa by’agateganyo acyekwaho kuba nyir’icyo kirombe ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri ako Karere.
Ababuriye ababo muri icyo kirombe ntibashoboye no kubashyingura-bavuga ko bifuza ubutabera.
Nyuma yaho gato mu kwezi kwa 5 ikindi kirombe mu Karere ka Gakenke cyagwiriye abagabo 2, umwe arokoka nyuma y’iminsi 2 ashakishwa mu mwobo.


Ese birashoboka ko impanuka zo mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro zishobora kwirindwa?
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gaz na Peteroli (RMB) nticyemera ko Kinazi hari ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro .
Abayobozi b’icyo kigo bavuga ko igihugu kiri gushyira imbaraga mu bucukuzi bukozwe kinyamwuga kandi ko ingamba n’amabwiriza biriho mu gucukura amabuye y’agaciro biramutse bikurikijwe byagabanya ku kigero cyo hejuru impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.
Ni ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Yves Bucyana.