Uko Feza Diane yahunze umutekano mucye i Masisi akabasha kwiteza imbere i Kigeme mu Rwanda

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigeme
- Yatangajwe
Feza Diane impunzi y’umunyecongo iba mu nkambi ya Kigeme mu majyepfo y’u Rwanda yabashije kwiteza imbere kubera ubucuruzi, ubuhinzi, n’ubworozi, ndetse aha akazi Abanyarwanda baba hanze y’inkambi.
Impunzi nyinshi ziri mu Rwanda zugarijwe n’ubukene nyuma y’uko inkunga bagenerwa yo kubatunga igabanyijwe cyane aho uhabwa menshi abona 7,000Frw ku kwezi, ndetse hari abatagira ayo babona bitewe n’ibyiciro bashyizwemo.
Mu buzima bukomeye bwo mu nkambi, Feza yatangiye ubucuruzi gahoro gahoro bwamugejeje ku kwiteza imbere. Ubu afite iduka ry’ibiribwa n’ibikoresho riri hafi y’inkambi, abara ko ubucuruzi bwe bugeze ku gaciro ka miliyoni 50 y’u Rwanda, n'indi mishinga ku ruhande.

Yageze aha gute?
Feza Diane umaze imyaka 11 mu Rwanda, yahunze umutekano mucye iwabo i Masisi muri Kivu ya ruguru,.
Yatangiye akora ku mirimo y’ubwubatsi bw’inzu muri iyi nkambi ya Kigeme, nyuma we na bagenzi be bajya mu matsinda yo kugurizanya azwi mu Rwanda nk’ibimina.
Ati: “Mfashe (amafaranga yo mu kimina) nibwo natangiye gukora.” Yongeraho ko nyuma muri iyi nkambi haje ikigo cy’imari kitwa Inkomoko gishaka gufasha abafite ubucuruzi buciriritse.
Ati: “Babanje kuduhugura ibijyanye na business nyuma yaho baduha inguzanyo. Bwa mbere bampaye inguzanyo ya miliyoni ebyiri nta ngwate bansabye, byamfashije kongera igishoro bimfasha kwagura ubucuruzi bwanjye.”

Fares Ruyumbu ukuriye inkambi ya Kigeme avuga ko Feza ari umwe mu mpunzi zumvise neza gahunda zo kugerageza kwivana mu bukene.
Ati: “Tubagenera ubutumwa buvuga ngo mwitinyuke. Niyo mpamvu dufite imishinga myinshi iza mu nkambi igamije kubakura mu bukene no kwiteza imbere.”
Feza avuga ko ubu atuye mu nzu yaguze hanze y’inkambi iruta inzu ntoya babatuzamo mu nkambi, ndetse akaba aha akazi n’abatari impunzi.
Ati: “Urabona ko ncururiza kure y’umuhanda, abakarani bakorera hano ku Kigeme nibo banzanira umizigo. Ngira n’amatungo, abashyira ifumbire mu murima, n’abashumba ni abenegihugu.”
Inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 14 z’abanyecongo, ziyimazemo imyaka igera kuri 11.










