Félicien Kabuga: Babiri bamushinja bahaswe ibibazo

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT
Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa gatatu, uruhande rumwunganira rukomeza guhata ibibazo umutangabuhamya umushinja.
Uyu mutangabuhamya, w'umugabo, wahoze mu Nterahamwe za Kabuga, yahawe izina KAB070 ndetse isura ye irahindurwa mu buryo bw'ikoranabuhanga mu kurinda umwirondoro we.
Yabajijwe ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw'amashusho n'inteko y'abacamanza iri i La Haye (The Hague) mu Buholandi.
Kabuga yari ari mu rukiko, ariko nta jambo yahawe. Gusa mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.
Umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB070 ku byo yavuze ko atigeze na rimwe abona Kabuga muri mitingi (meetings) za politiki, amusubiza ko ari byo.
Yamubajije kandi ku bufasha yavuze ko yahawe na Kabuga inshuro ebyiri, rimwe akamuha 40,000Frw, ku yindi nshuro akamuha 20,000Frw.
Yavuze ko icyo gihe hari mu 1993, ayo ya mbere ayahabwa hamwe n'itsinda rye nyuma yuko bari babuze imodoka ya bisi ibajyana muri mitingi, nuko Gérald Sehene wari umwe mu bakuru babo ajya kureba Kabuga kumusaba ubwo bufasha bwo gukodesha imodoka.
Yavuze ko iryo tsinda ryari iry'Interahamwe zabyinaga.
Ayandi 20,000Frw ngo yari ayo kugura inzoga n'imitobe. Aha, Me Altit yamubajije ingano y'inzoga amafaranga nk'ayo yashoboraga kugura icyo gihe.
Yavuze ko "yari menshi kuko kiriya gihe inzoga ntizahendaga", kuburyo ngo itsinda ry'Interahamwe 50 ryanaguriye inzoga abandi bantu kuri ayo mafaranga, ayandi zikayabika zikayanywera mu minsi yakurikiyeho.
Altit yanamubajije niba ari byo ko atabonye Kabuga kuva ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa kane, asubiza ko atamubonye, ko ahubwo yabonaga bamwe mu bakozi be.
Yavuze ko mbere y'itariki ya 6 y'ukwezi kwa kane mu 1994 – ubwo indege y'uwari Perezida Juvénal Habyarimana yahanurwaga – abakozi ba Kabuga batari mu Nterahamwe, ariko ko nyuma yaho bamwe bazigiyemo, avuga ko yabonye batatu.
Abajijwe amazina yabo, yavuze ko atayazi. Kuri ibi, Me Altit yamubajije niba koko baragiye mu Nterahamwe, nta kuntu yaba yarigeze asangira inzoga na bo kuburyo yamenya amazina yabo, cyangwa akumva izindi Nterahamwe ziyavuga.
Yasubije ko "biriya bihe byari ibihe bikomeye" ndetse ko n'inzoga zitari nyinshi.
Altit yasoje guhata ibibazo KAB070 amubaza ibijyanye n'uburyo yafunzwe, amubaza niba afite dosiye y'urubanza yakatiwemo. Yamusubije ko nta yo afite.
Yanamubajije niba igihe yaburanaga muri Gacaca yari afite umwunganizi mu mategeko, avuga ko nta we yari afite, ko inteko iburanisha ya Gacaca yamwumvise "mu isaha imwe gusa", ubundi ikamukatira gufungwa burundu.
Yabajijwe ku 'Nterahamwe y'Umututsi'
Margaret M. deGuzman, umwe mu nteko y'abacamanza batatu mu iburanisha ry'uyu munsi, yabajije KAB070 ku byo yavuze ko ubwo ubwicanyi bwatangiraga mu kwezi kwa kane mu 1994, Interahamwe za Kabuga zari zikuriwe na Mutabazi, ngo wari Umututsi, amubaza niba ibyo ari ukuri.
Asubiza ko ari byo. Aha, deGuzman yamubwiye ko hari abandi batangabuhamya babwiye urukiko ko icyo gihe zari zikuriwe na Hajabakiga, amubaza niba yaba yibeshye.
Yasubije ko we yabanaga n'izo Nterahamwe, ko rero ari we urimo kubwiza urukiko ukuri, ko abo bandi batari babizi.
Umucamanza deGuzman yanamubajije ku byo yavuze ko mbere y'itariki ya 7 y'ukwezi kwa kane mu 1994, nta bibazo byari biri hagati y'Abahutu n'Abatutsi, amubaza niba ari byo koko. Yasubije ko ari byo.
Yahise amubwira ko hari abandi batangabuhamya bavuze ko mbere y'iyo tariki Abatutsi bari baratangiye kwibasirwa n'Abahutu, amusubiza ko abo bandi "bafite uko babizi".
Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha, na we yabajije KAB070 niba hari icyo azi ku itangwa ry'imbunda ku Nterahamwe nyuma y'ihanurwa ry'indege. Asubiza ko yabonye abantu bafite imbunda za rubahu, ariko ko atazi uwazibahaye.
Umugore wari 'umuturanyi wa Kabuga' yamushinje
Mu iburanisha ry'uyu munsi kandi humviswe umutangabuhamya w'umugore, wahawe izina KAB086 mu kurinda umwirondoro we, na we washinje Kabuga.
Mu ncamake y'ubuhamya bwe yasomwe n'umushinjacyaha Rashid, yavuze ko ari Umuhutukazi wari utuye ku Kimironko, mu 1992 akabona Interahamwe za Kabuga zibyina indirimbo zimeze nk'izo mu ntambara aho zavugaga ngo "mureke tubamareho, mureke tumareho izi Nkotanyi".
Aho ngo zashakaga kuvuga kumaraho Abatutsi.
Muri iyo ncamake y'ubuhamya bwa KAB086, Rashid yanavuze ko mu kwezi kwa kane mu 1994, Kabuga yahaye Interahamwe imbunda n'imihoro.
Hagati y'itariki ya 8 n'iya 10 y'uko kwezi, KAB086 ngo yabwiwe ko hari imiryango y'Abatutsi yishwe n'izo Nterahamwe.
Umunyamategeko Altit wunganira Kabuga ni na we wahase ibibazo uyu mutangabuhamya, amubaza intera yari iri hagati y'urugo rwe n'urwa Kabuga, avuga ko yari intera ya metero hafi 100.
Yanamubajije niba koko ari Umuhutukazi, kuko ngo mu ibazwa rye n'ubushinjacyaha mu kwezi kwa karindwi mu 2011, yari yavuze ko aho yari atuye yashinjwaga kuba Umututsikazi wigaragaza nk'Umuhutukazi. Yasubije ko ari Umuhutukazi kuko na se ari Umuhutukazi.
Altit yamwibukije ko yavuze ko icyo gihe yavuze ko na se yajyaga ashyirwa ku nkeke n'Interahamwe, asubiza ko ari uko "batajyanaga na bo kwica [Abatutsi]", bigatuma babagiraho urwicyekwe.
Gusa haje kuvuka impaka mu rukiko ubwo Altit yari abajije KAB086 niba yaragumye mu rugo kugeza ku itariki ya mbere y'ukwa gatanu mu 1994, agasubiza ko ari byo.
Aha, yamwibukije ko muri rya bazwa ryo mu 2011, yavuze ko we yidegembyaga akagendagenda kuko yari Umuhutukazi.
Rashid yahise azamura inzitizi, yaje kuburizwamo, ko ibyo Altit arimo kubazaho ari ibyavuzwe mu 2010 kandi ko uyu mutangabuhamya yabikosoye mu ibazwa ryo mu 2011.
Iyo ngingo ntiyanyuze umucamanza Bonomy, wavuze ko nta mpamvu abona yo kubuza ko umutangabuhamya abazwa kuri izo mvugo zinyuranye.
Nuko Altit amubaza niba yaragumye mu rugo hagati y'itariki ya 6 y'ukwezi kwa kane mu 1994 n'itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatanu mu 1994 ubwo yahungaga.
Asubiza ko atari yihishe, ko yajyaga mu nkengero z'aho yari atuye, akajya gushaka ibyo kurya.
Altit amubaza niba rero byaba ari ukuri kuvuga ko iby'Abatutsi avuga bishwe ari ibyo yabwiwe gusa, avuga ko ari byo koko, ko ndetse mu babimubwiye harimo na mubyara we, gusa izina rye ryavugiwe mu muhezo.
Yanabajijwe ku mbyino zo mu 1992 yavuzeho z'Interahamwe zavugaga "kumaraho Abatutsi", avuga ko byari bivuze Inkotanyi n'Abatutsi.
Nyuma yo kuvuga ko muri izo Nterahamwe hari harimo n'Abatutsi ariko ko ubwo indege y'uwari Perezida Habyarimana yahanurwaga zari zaramaze kuvanwamo, Altit yamubajije niba bivuze ko Interahamwe z'Abatutsi zabyinaga zisaba ko Abatutsi bicwa.
Umushinjacyaha Rashid yahise azamura inzitizi kuri icyo kibazo, avuga ko ari nko gusaba umutangabuhamya kuvuga ku cyo izo Nterahamwe zatekerezaga, asaba ko kitabazwa.
Umucamanza Bonomy yanze iyo nzitizi, ategeka ko kibazwa mu bundi buryo, nuko Altit abaza KAB086 niba ibyo byari "ibintu bisanzwe", asubiza ko izo Nterahamwe zari zarahinduriwe indangamuntu baziha iz'Abahutu.
Altit yamubajije uko ibyo abizi, avuga ko abizi kuko yari aturanye na zo, kandi ko izo zahinduriwe indangamuntu zitari nyinshi, ko bari nk'abantu batatu.
Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza ku munsi w'ejo ku wa kane, KAB086 agakomeza guhatwa ibibazo n'uruhande rwunganira Kabuga.










