HRW isaba abafite Goma gufata impunzi bya kimuntu
HRW isaba abafite Goma gufata impunzi bya kimuntu
Yatangajwe
Umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu Human Rights Watch uravuga ko ibintu bimeze nabi ahabera imirwano ndetse no mu nkengero z'umujyi wa Goma, M23 yigaruriye mu mpera z'ukwezi gushize.
Mu itangazo, Human Rights Watch ivuga ko abaturage babarirwa mu bihumbi bahatiwe n'umutwe wa M23 kuva mu nkambi bari bahungiyemo, kandi bakorerwa ibyaha by'ubugome.
Human Rights Watch inavuga ko abavuye mu nkambi bagiye nta kivurira kandi ibikorwa by'ubutabazi byahagaze kubera imirwano. Yongeraho ko ibyo bintu bishobora kuba ibyaha by'intambara.
Clémentine de Montjoye ni uwo muri Human Rights Watch. Prudent Nsengiyumva yatangiye amubaza uko ibintu bimeze hafi ya Goma (Umva aho hejuru ikiganiro bagiranye).