Imvo n'Imvano – Rubavu: Uko ubuzima bwifashe mu Rwanda nyuma y'iruka rya Nyiragongo muri DR Congo
Mu kiganiro cyacu turi mu mujyi wa Rubavu turebera hamwe uko ubuzima bwifashe nyuma y'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ryakurikiwe n’imitingito y’urudaca yangije ibintu byinshi kandi igatuma abantu ibihumbi bahunga bakava muri uwo mujyi ndetse n’ibikorwa byinshi byiganjemo iby’ubucuruzi bigafunga.
Abangirijwe ibyabo n’imitingito kuri ubu babayeho bate? Bamwe bavuga ko bacumbitse mu miryango yabo, abandi bakavuga ko bacumbikiwe n’akarere. Turabaha ijambo.
Ni mu gihe imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu igaragaza ko amazu yangiritse akabakaba 3000, muri yo asaga 2500 byagaragaye ko yasanwa abantu bakongera kuyaturamo.
Naho asaga 300, ari hejuru y'ahiyashije imitutu, byagaragaye ko ngo akwiye kwimurwa.
Turavugana n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu.
Hagati aho kandi, impunzi z’Abanyecongo zisaga 1400 zari zarahungiye mu nkambi y’agateganyo ya Busasamana, zihunga iruka rya Nyiragongo, nazo zikomeje gutaha.
Bamwe mu bataha bavuze ko bahatiwe gutaha, mu gihe abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bavuga ko ibyo bitashoboka. Turanyarukira muri iyo nkambi tuvugane na bamwe mu bo twasanze bitegura gutaha.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.