Burundi: Haravugwa ubukene bwa "morgue" na ruswa muri byo
Yatangajwe
Mu Burundi leta y'icyo gihugu yahagurukiye gukemura ikibazo cy'ubukene bw'amazu y'uburuhukiro - bita morgue mu gifaransa - kivugwa ko kimaze iminsi.
Amakuru aravuga ko uretse guhana bamwe mu bakozi bo muri ayo mazu na bamwe mu bikorera ku giti cyabo bashinzwe gutegura imirambo leta ivuga ko yasanze icyo gikorwa baragihinduyemo ubucuruzi na ruswa.
Ikaba yaranashishikarije abikorera ku giti cyabo gushora amafaranga mu bwubatsi bw'ayo mazu.
Mu gushaka kumenya uko byifashe, Jacques Niyitgeka yavuganye n'umuvugizi wa ministeri y'ubuzima, Bosco Girukwishaka, atangira amusobanurira uko icyo kibazo cyifashe.