Delphine Uwamahoro, umwari yiyemeje guteza imbere abandi

Delphine Uwamahoro, umwari yiyemeje guteza imbere abandi
Yatangajwe

Muri studio za BBC i Londres mu mpera z'icyumweru gishize twasuwe na Delphine Uwamahoro, Umunyarwandakazi washinze umushinga witwa Our Sisters Opportunity (OSO).

Ni umushinga wigenga uteza imbere abari n'abategarugori mu guhanga akazi kugira ngo babashe kwiteza imbere bo n'imiryango yabo, mu karere ka Gakenke mu majyaruguru y'u Rwanda.

Yari yaje hano mu Bwongereza mu nama y'ishyirahamwe SKOLL rihuza amashyirahamwe akora mu nzego zitandukanye muri gahunda yo guteza imbere imibereho ya muntu.

Jaques Niyitegeka yaganiriye na Delphine Uwamahoro atangira amusobanurira icyo bagenderaho mu guhitamo abagomba gufashwa muri uwo mushinga ayoboye (umva icyo kiganiro aho hejuru).