Imvo n'Imvano ku mibereho itamenyerewe mu Rwanda y'umupfumu Rutangarwamaboko (ikiganiro gisubiwemo)

Imvo n'Imvano ku mibereho itamenyerewe mu Rwanda y'umupfumu Rutangarwamaboko (ikiganiro gisubiwemo)
Yatangajwe

Mwaramukanye amahoro bakunzi b'ikiganiro Imvo n'Imvano. Imvo n'Imvano y'uyu munsi, tariki 30 ukwezi kwa karindwi, 2022, irasubira ku kiganiro cyo mu cyumweru gishize ku mibereho itamenyerewe mu Rwanda y'umugabo Nzayisenga Modeste Rutangarwamaboko.

Uwo mugabo w'umuhanga ufite impamyabumenyi ebyiri zo mu cyiciro cya kabiri yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda, yateye utwatsi ubuzima umuntu yavuga ko buberanye n'amashuri yize akaba yarabaye umupfumu. Yabatijwe nk'umukirisitu yitwa Modetse ariko ubu yahisemo kubandwa no guterekera ku mugaragaro, ayoboka ibyo kiriziya yagize kirazira cyangwa ubupagani mu yandi magambo.

Nyuma yo kwurangiza impamyabumenyi yo mu cyiciro cya kabiri mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ndetse akaba anafite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya kabiri mu mateka, umuco n'ubukerarugendo, uwo mugabo uzwi nka Muganga Nzayisenga Modeste Rutangarwamaboko, wabyirutse ari umukirisitu, aravuga ko yemera Imana y'i Rwanda ishingiye ku muco wa Kinyarwanda.  Aravuga ko kwemera kwe, abifatanije n'ubuganga bw'indwara zo mu mutwe yize muri Kaminuza y'u Rwanda, ari byo bimuha ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.

Rutangarwamaboko ni umwe mu bagabo b’Abanyarwanda bafite imisatsi miremire n'ubwana burebure kuko amaze imyaka myinshi atogosha, avuga ko biterwa n'umuco gakondo yemera. Yatugaragarije uko abandwa akanaterekera abazimu b'abakura mbere bikaba byaramuhaye n'imbaraga zo kuvura indwara zananiranye cyane cyane izo mu mutwe.

Rutangarwamaboko, avuga ko yahisemo gukora ibi amaze kubona ko hari Abanyarwanda barwaye izo ndwara kubera kurenga kuri kirazira yakuweho n'amadini mva mahanga yaje yigisha ko ibyo Abanyarwanda basengaga cyangwa bemeraga byari "ibishenzi n'ibishatani".

Ubu ashishikariza Abanyarwanda kubaho ubuzima bushingiye ku muco nyarwanda no gusenga Kinyarwanda abinyujije mu kigo cye yise Ikigo Nyarwanda cy'Ubuzima Bushingiye ku Muco. Mu Cyongereza ni Rwandan Cultural Health Centre, kiri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, gikora mu buryo bwemewe n'amategeko.

Amagambo ari ku rubuga rwa Facebook  rwa  Muganga Rutangarwamaboko aragira ati: “Nta Buganga butagira Ubugangahuzi,... Nta marozi atagira  Ikirogora... Nta Bisare Bitagira Amasubyo..., Nta kuzinga kutagira Kuzingura... Nta Joro Ridacya..... KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO”.

Ubonye uwo mugabo ufite umusatsi ugera mu bitugu,  ubwanwa bugera mu gituza, akenyeye 'urubugo', akaba yambaye n'inigi z'amabara atandukanye mu ijosi, n'imiringa ku maboko n'amababa y'inyoni,  ntiwakwemera ko ari intiti ifite impamyabumenyi ebyiri zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ayo matsiko y'imibereho y'uwo mugabo wubatse n'abana babiri, ni yo yatumye Cyuzuzo Samba, ukorera mu biro bya BBC i Nairobi amusura, ndetse anakurikirana uko umuhango wa guterekera ukorwa.  Ariko ntiyarangirije aho kuko yashatse no kumenya icyo abari mu idini ya gikirisitu bavuga kuri iyo myumvire  ya Rutangarwamaboko, maze avugana na Pastor Claudine Nkurikiyinka wo mu itorero Bethsaida ry’i Kigali.

Reka mpe ijambo Cyuzuzo akumare inyota y'ibyo yiboneye.