Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imvo n'imvano ku cyemezo cya leta y'u Rwanda cyo gusibiza abanyeshuri batsinzwe ibizamini
Ikiganiro cyacu cy’uyu munsi turareba icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gusibiza abanyeshuri batsinzwe ibizamini. Hari hashize imyaka isaga 10 abanyeshuri harimo n’abatsinzwe bose bimuka bakajya mu mwaka ukurikiyeho.
Icyemezo cyo gusibiza abataratsinze neza gishingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu umwaka wa 2020, nkuko Minisiteri y’uburezi ibivuga uwo mwanzuro ukaba urebana no ‘guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze ngo hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi’.
Icyo cyemezo kandi cyafashwe nyuma y’aho abanyeshuri basaga ibihumbi 60 mu Rwanda hose batsinzwe ibizamini bya leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Muri bo harimo abasaga ibihumbi 44 bo mashuri abanza n’abarenga ibihumbi 16 bo mu cyiciro rusange.
Hari abavugaga ko icyo cyemezo kikimara gushyirwa mu bikorwa, hongerewe amasaha y’akazi ka mwalimu, ariko Ministeri ikavuga ko amasaha yo kwigisha atigeze yongerwa, biri muri kino kiganiro cyacu.
Icyemezo cyo gusibiza abanyeshuri batsinzwe muri rusange cyakiriwe neza haba mu babyeyi, abarimu ndetse n’abasesenguzi mu by’uburezi n’ubwo bavuga ko mwalimu agiye guhura n’akazi katoroshye. Turasura amwe mu mashuri hirya no hino mu gihugu afite abanyeshuri basibiye, duhe ijambo abarimu n’ababyeyi bagire icyo bavuga kuri iki cyemezo.
Kino kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.