Stella Christine Manishimwe, umutegarugori, umurezi, rwiyemezamirimo...

Yatangajwe

Stella Christine Manishimwe ni umutegarugori ukora umwuga w'uburezi mu mashuri abanza ariko akaba ari na rwiyemezamirimo ufite atelier itunganya imbaho.

Uyu mushinga ni nawo watumye ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu, ahabwa igihembo cya moto ku rwego rw'igihugu kubera ko yakoresheje neza inguzanyo yahawe n'ikigo cy'igihugu cyabashyiriweho, bita Umwarimu SACCO.

Yvette Kabatesi yamusanze kw'ishuri yigishaho mu mujyi wa Kigali, amubwira uko byagenze.