Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imvo n'Imvano ku marushanwa ya Basketball na Volleyball aherutse kubera mu Rwanda
Ikiganiro kiribanda ku marushanwa yo guhatanira ibikombe by’afrika mu mimikino ya Basketball ndetse na Volleyball yabereye mu Rwanda. Irushanwa rya Afrobasket kuva ku itariki ya 24/08- 05/09 ku makipe y’abagabo n’irushanwa rya Afrika muri Volleybal amakipe y’abagabo n’ay’abagore ryatangiye ku itariki 7 kugeza kuya 19 z’uku kwezi.
Turarebera hamwe uko amakipe y’ ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi yitwaye. U Rwanda rwari ruhagarariwe muri Afrobasket ndetse no muri Volleyball, muri uwo mukino ni naho u Burundi bwari bufite amakipe 2 iy’abagabo n’iyabagore.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rutegura amarushanwa yo kurwego rukomeye mu mikino ya Basketball ndetse na Volleyball, gusa muri Volleyball imikino ikaba yararangiye hajemo agatotsi katewe n’uko u Rwanda rwavanywe mu irushanwa nyuma y’aho bigaragariye ko rwakinishije abakinnyi 4 bo mu gihugu cya Bresil badafite ibyangombwa byuzuye byo gukinira u Rwanda.
Mu gice cya mbere cy’iki kiganiro turavuga ku irushanwa rya Afrobasket, naho mu gice cya kabiri tuvuge ku irushanwa rya Volleyball. Ese mu mikinire ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi biri ku ruhe rwego ugereranyije n’ibindi byitabiriye ayo marushanwa? Ese amakipe ahagararira ibi bihugu aba yateguwe koko igihe gihagije cyangwa ni ukujya mu rushanwa gusa kuko baba bagomba kuryitabira? Ni irihe somo aya marushanwa asize ku bihugu by’u Rwanda n’u Burundi? Ibyo byose mubisanga muri iki kiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana.