Imvo n'Imvano ku kungene ubuzima bugenda bugaruka mu Rwanda inyuma ya Covid-19

Yatangajwe

Mu kiganiro Imvo n’imvano cy’uyu munsi, turareba uburyo ubuzima bugenda bugaruka mu Rwanda nyuma yaho leta y’u Rwanda itangarije kurekura ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali uretse imijyi ya Rusizi na Rubavu ihana imbibi na Repubulika ya demokrasi ya Congo ndetse n’akarere ka Kirehe gahana imbibi n’igihugu cya Tanzania.

Muri iki kiganiro ariko turibanda ku buryo ubuzima bugenda bugaruka mu mijyi yo hanze ya Kigali, turanyarukira mu mijyi ya Nyanza na Huye mu majyepfo y’u Rwanda. Huye birazwi ko ari umujyi ubuzima n’imibereho yawo bishamikiye ku mashuri makuru arimo Kaminuza y’u Rwanda.

Hashize amezi 3 abanyeshuri batabarizwa muri iyi kaminuza kuko amashuri afunze kuzageza mu kwezi kwa cyenda.

Turavugana na bamwe mubacumbikiraga abanyeshuri hanze ya kaminuza ndetse n’abafite inzu z’uburiro (Restaurents) batubwire ingorane bari guhura nazo ni uko ubuzima muri rusange buhagaze.

Mu mujyi wa Nyanza ho turaha ijambo bamwe mu banyeshuri b’abanyamahanga biga mu ishuri rikuru mpuzamahanga ry’amategeko, icyorezo cya COVID19 cyasanze mu Rwanda na n’ubu bakaba bagihari,Ese babuze uko basubira mu bihugu byabo?

Ministeri y’u Buzima y’u Rwanda iraduha ishusho y’uko icyorezo cya Corona Virusi guhagaze cyane cyane ko leta y’u Rwanda iherutse gufata n’izindi ngamba zo kurekurira abashaka gukora ubukwe kuba bashyingirirwa mu masengero ndetse no kurekura ubukerarugendo ku banyarwanda n’abanyamahanga bagenda mu ndege zabo zihariye,

Ikiganiro ni imvo n’imvano mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana.